16 Uwo mukobwa yari mwiza cyane,+ akiri isugi, kuko ari nta mugabo wari warigeze aryamana na we;+ nuko aramanuka agera ku iriba avomera amazi mu kibindi cye, hanyuma arazamuka.
7 Ni we wareze+ Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo,+ kuko atagiraga se na nyina; uwo mukobwa yari ateye neza kandi afite uburanga.+ Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi yaramujyanye amurera nk’umukobwa we.