14 Aba ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza: bene Rubeni, imfura ya Isirayeli+ ni Hanoki na Palu na Hesironi na Karumi.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Rubeni.+
5Rubeni+ yari imfura+ ya Isirayeli, ariko uburenganzira buhabwa umwana w’imfura yarabwambuwe buhabwa bene Yozefu+ mwene Isirayeli, kubera ko Rubeni yahumanyije uburiri bwa se.+ Ni yo mpamvu mu bisekuru byabo Rubeni atanditswe ko ari we ufite uburenganzira buhabwa umwana w’imfura.