3 Bene Yuda ni Eri,+ Onani+ na Shela.+ Abo uko ari batatu yababyaranye n’umukobwa wa Shuwa, w’Umunyakananikazi. Eri imfura ya Yuda yakoraga ibibi mu maso ya Yehova, bituma amwica.+
5 Ariko umwe muri ba bakuru arambwira ati “reka kurira. Dore Intare yo mu muryango wa Yuda,+ umuzi+ wa Dawidi,+ yaranesheje+ none ikwiriye kurambura umuzingo no gufungura ibimenyetso birindwi biwufatanyije.”