Intangiriro 16:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Sarayi abibonye abwira Aburamu ati “ibyo uyu muja angirira byose bikubarweho. Ni jye washyize umuja wanjye mu gituza cyawe, none yamaze kumenya ko atwite atangira kunsuzugura. Yehova aducire urubanza jye nawe.”+ 1 Samweli 1:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Mukeba we yahoraga amukwena+ ashaka kumubabaza, kubera ko Yehova yari yaramuzibye inda ibyara. Imigani 14:30 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 30 Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza,+ ariko ishyari ni ikimungu kiri mu magufwa.+ Tito 3:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Natwe twahoze turi abapfapfa, tutumvira, tuyobywa, turi imbata z’ibyifuzo binyuranye hamwe n’ibinezeza, tugendera mu bibi no mu kwifuza, turi abo kwangwa urunuka kandi twangana.+
5 Sarayi abibonye abwira Aburamu ati “ibyo uyu muja angirira byose bikubarweho. Ni jye washyize umuja wanjye mu gituza cyawe, none yamaze kumenya ko atwite atangira kunsuzugura. Yehova aducire urubanza jye nawe.”+
3 Natwe twahoze turi abapfapfa, tutumvira, tuyobywa, turi imbata z’ibyifuzo binyuranye hamwe n’ibinezeza, tugendera mu bibi no mu kwifuza, turi abo kwangwa urunuka kandi twangana.+