Intangiriro 37:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Abacuruzi b’Abamidiyani+ banyura aho ngaho. Abavandimwe ba Yozefu bamukura muri rwa rwobo+ bamuha Abishimayeli bamugura ibiceri by’ifeza makumyabiri.+ Amaherezo abo Bishimayeli bageza Yozefu muri Egiputa. Intangiriro 42:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Nuko batangira kuvugana bati “nta gushidikanya ko turiho urubanza bitewe n’ibyo twakoreye umuvandimwe wacu,+ kuko twabonye ukuntu yari afite intimba ku mutima igihe yadutakiraga ariko ntitwamwumva. Ni cyo gitumye ibi byago bitugeraho.”+ Imigani 28:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Umuntu uremerewe n’urubanza rw’amaraso y’ubugingo yishe, azahunga kugeza aguye mu rwobo.+ Ntihakagire abamutangira. Ibyakozwe 2:37 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 37 Bumvise ibyo bibakora ku mutima+ cyane, maze babwira Petero n’izindi ntumwa bati “bagabo, bavandimwe, dukore iki?”+
28 Abacuruzi b’Abamidiyani+ banyura aho ngaho. Abavandimwe ba Yozefu bamukura muri rwa rwobo+ bamuha Abishimayeli bamugura ibiceri by’ifeza makumyabiri.+ Amaherezo abo Bishimayeli bageza Yozefu muri Egiputa.
21 Nuko batangira kuvugana bati “nta gushidikanya ko turiho urubanza bitewe n’ibyo twakoreye umuvandimwe wacu,+ kuko twabonye ukuntu yari afite intimba ku mutima igihe yadutakiraga ariko ntitwamwumva. Ni cyo gitumye ibi byago bitugeraho.”+
17 Umuntu uremerewe n’urubanza rw’amaraso y’ubugingo yishe, azahunga kugeza aguye mu rwobo.+ Ntihakagire abamutangira.
37 Bumvise ibyo bibakora ku mutima+ cyane, maze babwira Petero n’izindi ntumwa bati “bagabo, bavandimwe, dukore iki?”+