Intangiriro 6:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Nowa. Nowa yari umukiranutsi.+ Yari indakemwa mu bantu bo mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana y’ukuri.+ Gutegeka kwa Kabiri 13:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Mujye mukurikira Yehova Imana yanyu abe ari we mutinya, mukomeze amategeko ye, mwumvire ijwi rye, abe ari we mukorera kandi mumwifatanyeho akaramata.+ Yuda 14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Henoki,+ uwa karindwi uhereye kuri Adamu, na we yahanuye ibyabo ubwo yagiraga ati “dore Yehova yazanye n’abera be uduhumbi n’uduhumbagiza,+ Yuda 15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 aje kurangiza urubanza yaciriye abantu bose,+ no guhamya icyaha abatubaha Imana bose ku bw’ibikorwa bibi bakoze batubaha Imana, n’amagambo y’urukozasoni yose abanyabyaha batubaha Imana bavuze bayituka.”+
9 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Nowa. Nowa yari umukiranutsi.+ Yari indakemwa mu bantu bo mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana y’ukuri.+
4 Mujye mukurikira Yehova Imana yanyu abe ari we mutinya, mukomeze amategeko ye, mwumvire ijwi rye, abe ari we mukorera kandi mumwifatanyeho akaramata.+
14 Henoki,+ uwa karindwi uhereye kuri Adamu, na we yahanuye ibyabo ubwo yagiraga ati “dore Yehova yazanye n’abera be uduhumbi n’uduhumbagiza,+
15 aje kurangiza urubanza yaciriye abantu bose,+ no guhamya icyaha abatubaha Imana bose ku bw’ibikorwa bibi bakoze batubaha Imana, n’amagambo y’urukozasoni yose abanyabyaha batubaha Imana bavuze bayituka.”+