13 Hanyuma umuntu wari wacitse ku icumu araza abibwira Aburamu w’Umuheburayo.+ Icyo gihe yabaga mu mahema mu biti binini bya Mamure w’Umwamori,+ umuvandimwe wa Eshikoli na Aneri.+ Kandi abo bari baragiranye isezerano na Aburamu.
3 Nuko Mose na Aroni bajya kwa Farawo baramubwira bati “uku ni ko Yehova Imana y’Abaheburayo avuga ati ‘uzakomeza kwanga kunyumvira ugeze ryari?+ Reka ubwoko bwanjye bugende bujye kunkorera.