27 Nuko ngiye kubona mbona icyo gisa n’umuntu kiri mu ikuzo ribengerana nka zahabu ivanze n’ifeza,+ risa n’ibirimi by’umuriro, kandi rikigose impande zose.+ Kuva mu rukenyerero ugasubiza haruguru no kuva mu rukenyerero ugana hepfo, nabonye ikintu kimeze nk’umuriro. Yari agoswe n’umucyo mwinshi.