Kuva 34:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Mose agumana na Yehova iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, atarya atanywa.+ Nuko yandika* kuri bya bisate amagambo y’isezerano, Amategeko Icumi.*+ Gutegeka kwa Kabiri 9:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Igihe nazamukaga umusozi ngiye guhabwa ibisate by’amabuye,+ ari byo bisate biriho isezerano Yehova yagiranye namwe,+ namaze kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.+ (Sinigeze ngira icyo ndya cyangwa ngo ngire icyo nywa.) 1 Abami 19:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Arahaguruka ararya aranywa, ayo mafunguro atuma agira imbaraga ku buryo yagenze iminsi mirongo ine+ n’amajoro mirongo ine, agera ku musozi w’Imana y’ukuri witwa Horebu.+ Matayo 4:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya,+ yumva arashonje.
28 Mose agumana na Yehova iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, atarya atanywa.+ Nuko yandika* kuri bya bisate amagambo y’isezerano, Amategeko Icumi.*+
9 Igihe nazamukaga umusozi ngiye guhabwa ibisate by’amabuye,+ ari byo bisate biriho isezerano Yehova yagiranye namwe,+ namaze kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.+ (Sinigeze ngira icyo ndya cyangwa ngo ngire icyo nywa.)
8 Arahaguruka ararya aranywa, ayo mafunguro atuma agira imbaraga ku buryo yagenze iminsi mirongo ine+ n’amajoro mirongo ine, agera ku musozi w’Imana y’ukuri witwa Horebu.+