ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 16:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 Aroni abigenza nk’uko Yehova yategetse Mose, ashyira iyo manu imbere y’Igihamya+ kugira ngo ibikwe.

  • Kuva 31:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Nuko Imana imaze kuvugana na Mose ku musozi wa Sinayi, imuha ibisate bibiri by’amabuye by’Igihamya,+ byandikishijweho urutoki rw’Imana.+

  • Kuva 40:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Hanyuma afata bya bisate by’Igihamya+ abishyira muri ya Sanduku,+ ayishyiraho imijishi+ yayo n’umupfundikizo+ wayo.+

  • Kubara 17:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Hanyuma Yehova abwira Mose ati “subiza inkoni ya Aroni+ imbere y’isanduku y’Igihamya ihagume, kugira ngo ibere ikimenyetso+ abigomeka,+ bareke kunyitotombera badapfa.”

  • Gutegeka kwa Kabiri 31:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 “nimwakire iki gitabo cy’amategeko,+ mugishyire iruhande rw’isanduku+ y’isezerano rya Yehova Imana yanyu, kugira ngo kizababere umugabo wo kubashinja.+

  • 1 Abami 8:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Nta kindi kintu cyari mu Isanduku uretse bya bisate bibiri by’amabuye+ Mose yashyiriyemo+ i Horebu, igihe Yehova yagiranaga isezerano+ n’Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa.+

  • Abaheburayo 9:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Icyo cyumba cyarimo icyotero cya zahabu+ n’isanduku y’isezerano+ yari iyagirijweho zahabu impande zose,+ irimo urwabya rwa zahabu rwarimo manu,+ ikabamo na ya nkoni ya Aroni yarabije uburabyo,+ hamwe n’ibisate by’amabuye+ byanditsweho isezerano.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze