-
Abalewi 24:5Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
5 “Uzafate ifu inoze uyikoremo utugati cumi na tubiri dufite ishusho y’urugori. Buri kagati kazakorwe muri bibiri bya cumi bya efa y’ifu.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 13:11Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
11 Buri gitondo na buri mugoroba+ bosereza Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro n’imibavu ihumura neza.+ Imigati yo kugerekeranya iri ku meza akozwe muri zahabu itunganyijwe,+ kandi hari n’igitereko cy’amatara+ gicuzwe muri zahabu n’amatara yacyo yaka buri mugoroba.+ Dukora ibyo Yehova Imana yacu yadutegetse,+ ariko mwe mwaramutaye.+
-