ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 40:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Yinjiza iyo Sanduku mu ihema, ashyiraho wa mwenda ukingiriza+ wo gukinga aho iyo sanduku y’igihamya+ iri, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.

  • Abalewi 16:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Nuko Yehova abwira Mose ati “bwira umuvandimwe wawe Aroni ko atagomba kwinjira uko yishakiye Ahera Cyane,+ imbere y’umwenda ukingiriza,+ imbere y’umupfundikizo uri ku Isanduku, kugira ngo adapfa;+ kuko nzabonekera mu gicu+ hejuru y’uwo mupfundikizo.+

  • 1 Abami 8:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Nuko abatambyi bashyira isanduku+ y’isezerano rya Yehova mu mwanya wayo,+ mu cyumba cy’imbere cyane cy’urusengero, ni ukuvuga Ahera Cyane, bayishyira munsi y’amababa y’abakerubi.+

  • Abaheburayo 9:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Ariko inyuma y’umwenda wa kabiri ukingiriza,+ hari icyumba cy’ihema cyitwaga “Ahera Cyane.”+

  • Abaheburayo 9:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 ntiyinjiye afite amaraso+ y’ihene cyangwa ay’ibimasa by’imishishe, ahubwo yinjiye ahera rimwe na rizima afite amaraso ye bwite,+ nuko atubonera agakiza k’iteka.+

  • Abaheburayo 9:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Kristo ntiyinjiye ahera hakozwe n’amaboko+ hashushanyaga ah’ukuri,+ ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho,+ kugira ngo ubu ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze