-
Kuva 30:8Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
8 Aroni najya gucana amatara nimugoroba, ajye acyoserezaho umubavu. Uwo ni umubavu uzahora imbere ya Yehova mu bihe byanyu byose.
-
-
Abalewi 24:3Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
3 Aroni azajye ayatunganyiriza mu ihema ry’ibonaniro, inyuma y’umwenda ukingiriza aho isanduku y’Igihamya iri, kugira ngo ahore yakira imbere ya Yehova kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Iryo ni itegeko mwe n’abazabakomokaho muzakurikiza kugeza ibihe bitarondoreka.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 13:11Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
11 Buri gitondo na buri mugoroba+ bosereza Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro n’imibavu ihumura neza.+ Imigati yo kugerekeranya iri ku meza akozwe muri zahabu itunganyijwe,+ kandi hari n’igitereko cy’amatara+ gicuzwe muri zahabu n’amatara yacyo yaka buri mugoroba.+ Dukora ibyo Yehova Imana yacu yadutegetse,+ ariko mwe mwaramutaye.+
-