4 “Iyi ni yo myenda bazaboha: igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ efodi,+ ikanzu itagira amaboko,+ ikanzu iboshye mu buryo bw’ibika, igitambaro cyihariye cyo kuzingirwa ku mutwe+ n’umushumi.+ Bazabohere umuvandimwe wawe Aroni n’abahungu be imyambaro yera kugira ngo bambere abatambyi.