Gutegeka kwa Kabiri 9:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Nuko ndebye nsanga mwacumuye kuri Yehova Imana yanyu. Mwari mwiremeye igishushanyo kiyagijwe cy’ikimasa.+ Mwari mwateshutse vuba muva mu nzira Yehova yari yarabategetse.+ Yesaya 44:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Abakora ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bari cyo,+ kandi ibishushanyo byabo bakunda cyane nta cyo bizabamarira.+ Abahamya babo nta cyo babona kandi nta cyo bazi;+ ni cyo gituma bakorwa n’isoni.+ Yesaya 46:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Hari abatanga zahabu zo mu ruhago rwabo batitangiriye itama, bagapima ifeza ku munzani. Bahemba umucuzi akazikoramo imana,+ hanyuma bakayikubita imbere bakayunamira.+ Ibyakozwe 7:41 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 41 Nuko muri iyo minsi bakora ikimasa,+ maze batambira icyo kigirwamana igitambo kandi batangira kwishimira imirimo y’intoki zabo.+
16 Nuko ndebye nsanga mwacumuye kuri Yehova Imana yanyu. Mwari mwiremeye igishushanyo kiyagijwe cy’ikimasa.+ Mwari mwateshutse vuba muva mu nzira Yehova yari yarabategetse.+
9 Abakora ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bari cyo,+ kandi ibishushanyo byabo bakunda cyane nta cyo bizabamarira.+ Abahamya babo nta cyo babona kandi nta cyo bazi;+ ni cyo gituma bakorwa n’isoni.+
6 Hari abatanga zahabu zo mu ruhago rwabo batitangiriye itama, bagapima ifeza ku munzani. Bahemba umucuzi akazikoramo imana,+ hanyuma bakayikubita imbere bakayunamira.+
41 Nuko muri iyo minsi bakora ikimasa,+ maze batambira icyo kigirwamana igitambo kandi batangira kwishimira imirimo y’intoki zabo.+