ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 7:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nanjye nzareka umutima wa Farawo ukomeze kwinangira,+ kandi nzagwiza ibimenyetso n’ibitangaza nzakorera mu gihugu cya Egiputa.+

  • Kuva 10:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Hanyuma Yehova abwira Mose ati “jya kwa Farawo, kuko naretse umutima we n’imitima y’abagaragu be ikinangira,+ kugira ngo nkorere ibi bimenyetso imbere ye,+

  • Kuva 11:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Mose na Aroni bakoreye ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo.+ Ariko Yehova yarekaga Farawo akinangira umutima, akanga kurekura Abisirayeli ngo bave mu gihugu cye.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 2:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 Ariko Sihoni umwami w’i Heshiboni ntiyatwemerera kwambuka ngo tunyure mu gihugu cye, kuko Yehova Imana yawe yaretse umutima we ukinangira+ kugira ngo imukugabize nk’uko bimeze uyu munsi.+

  • 1 Samweli 6:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Kuki mwakwinangira umutima nk’uko Egiputa na Farawo binangiye umutima?+ Ese Imana imaze kubahana bikomeye,+ si bwo baretse Abisirayeli bakagenda?+

  • Daniyeli 5:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Ariko igihe umutima we wishyiraga hejuru akinangira maze agakora iby’ubwibone,+ yakuwe ku ntebe ye y’ubwami, yamburwa icyubahiro cye.+

  • Abaroma 9:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Bityo rero, uwo ishatse imugirira imbabazi,+ kandi uwo ishatse iramureka akinangira.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze