ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 32:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Guhora no kwitura ni ibyanjye.+

      Mu gihe cyagenwe, ikirenge cyabo kizanyerera,+

      Kuko umunsi wabo w’amakuba wegereje,+

      Kandi ibizababaho biraza byihuta cyane.’+

  • Yosuwa 24:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Yosuwa abwira rubanda ati “ntimuzashobora gukorera Yehova kuko ari Imana yera.+ Ni Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Ntizabababarira kwigomeka kwanyu n’ibyaha byanyu.+

  • Abaroma 2:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Ariko mu buryo buhuje no kwinangira kwawe+ n’umutima wawe utihana,+ wikururira umujinya+ wo ku munsi w’uburakari+ n’uwo guhishurwa+ k’urubanza rukiranuka rw’Imana.+

  • 2 Petero 2:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Koko rero, Imana ntiyaretse guhana abamarayika+ bakoze icyaha, ahubwo yabajugunye muri Taritaro,*+ ibashyira mu myobo y’umwijima w’icuraburindi kugira ngo bategereze urubanza.+

  • Yuda 15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 aje kurangiza urubanza yaciriye abantu bose,+ no guhamya icyaha abatubaha Imana bose ku bw’ibikorwa bibi bakoze batubaha Imana, n’amagambo y’urukozasoni yose abanyabyaha batubaha Imana bavuze bayituka.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze