19 Yosuwa abwira rubanda ati “ntimuzashobora gukorera Yehova kuko ari Imana yera.+ Ni Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Ntizabababarira kwigomeka kwanyu n’ibyaha byanyu.+
25 “None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘ubu ni bwo ngiye kugarura aba Yakobo+ bajyanywe ari imbohe, kandi rwose nzababarira ab’inzu ya Isirayeli bose;+ sinzihanganira ko izina ryanjye ryera rigira ikindi ribangikanywa na cyo.+