2 bo mu mahanga Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ati “ntimuzifatanye na bo+ kandi na bo ntibazifatanye namwe; kuko bazahindura umutima wanyu mugakurikira imana zabo.”+ Abo ni bo Salomo yakunze.+
26 Mbese si bo batumye Salomo umwami wa Isirayeli akora ibyaha?+ Nubwo mu mahanga yose nta mwami wahwanye na we,+ agakundwa n’Imana ye+ ikamugira umwami ngo ategeke Isirayeli yose, ariko na we abagore b’abanyamahanga batumye akora icyaha.+