Kuva 28:39 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 39 “Uzabohe mu budodo bwiza ikanzu iboshywe mu buryo bw’ibika n’igitambaro cyo kuzingirwa ku mutwe,+ ubohe n’umushumi;+ bizakorwe n’umuhanga wo kuboha. Abalewi 8:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Amwambika ikanzu,+ amukenyeza umushumi+ wayo, amwambika n’ikanzu itagira amaboko,+ agerekaho efodi,+ amukenyeza n’umushumi+ wo gukenyeza efodi arakomeza. Abalewi 8:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Mose yigiza hafi abahungu ba Aroni+ abambika amakanzu, abakenyeza imishumi,+ abambika n’ibitambaro byo kuzingirwa ku mutwe,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. Ibyahishuwe 19:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Ni koko, yahawe kwambara imyenda myiza cyane irabagirana kandi itanduye, kuko imyenda myiza cyane igereranya ibikorwa bikiranuka by’abera.”+
39 “Uzabohe mu budodo bwiza ikanzu iboshywe mu buryo bw’ibika n’igitambaro cyo kuzingirwa ku mutwe,+ ubohe n’umushumi;+ bizakorwe n’umuhanga wo kuboha.
7 Amwambika ikanzu,+ amukenyeza umushumi+ wayo, amwambika n’ikanzu itagira amaboko,+ agerekaho efodi,+ amukenyeza n’umushumi+ wo gukenyeza efodi arakomeza.
13 Mose yigiza hafi abahungu ba Aroni+ abambika amakanzu, abakenyeza imishumi,+ abambika n’ibitambaro byo kuzingirwa ku mutwe,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
8 Ni koko, yahawe kwambara imyenda myiza cyane irabagirana kandi itanduye, kuko imyenda myiza cyane igereranya ibikorwa bikiranuka by’abera.”+