25 Abaza igicaniro cyo koserezaho umubavu,+ akibaza mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ Cyari gifite uburebure bw’umukono umwe n’ubugari bw’umukono umwe, gifite impande enye zingana, n’ubuhagarike bw’imikono ibiri. Amahembe yacyo yari akoranywe na cyo.+