ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 12:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Nyuma yaho arahava ajya mu karere k’imisozi miremire mu burasirazuba bwa Beteli,+ maze ashinga ihema hagati ya Beteli na Ayi,+ Beteli iri mu burengerazuba naho Ayi iri mu burasirazuba. Ahubakira Yehova igicaniro+ kandi atangira kwambaza izina rya Yehova.+

  • Intangiriro 27:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Aramwegera aramusoma, maze se yumva impumuro y’imyenda ye.+ Amuha umugisha, aravuga ati

      “Dore impumuro y’umwana wanjye ni nk’impumuro y’umurima Yehova yahaye umugisha.

  • Intangiriro 28:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Nuko Yakobo arakanguka maze aravuga ati “ni ukuri Yehova ari aha hantu, kandi sinari mbizi.”

  • 2 Samweli 7:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Ni irihe shyanga rindi mu isi rimeze nk’ubwoko bwawe bwa Isirayeli,+ abo wowe Mana wicunguriye ukabagira ubwoko bwawe,+ ukihesha izina,+ ukabakorera ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba,+ wirukana amahanga n’imana zayo ubigiriye ubwoko bwawe, ubwo wicunguriye+ ukabukura muri Egiputa?

  • Zab. 9:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Yehova yimenyekanishirije ku manza yaciye.+

      Umunyabyaha yagushijwe mu mutego n’ibikorwa bye.

      Higayoni.+ Sela.

  • Yesaya 52:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Ni cyo kizatuma ubwoko bwanjye bumenya izina ryanjye,+ ndetse ni cyo kizatuma kuri uwo munsi barimenya, kuko ari jye uvuga.+ Dore ni jye ubwanjye ubivuze.”

  • Yeremiya 16:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 “Dore ngiye kubamenyesha, ubu noneho ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga zanjye,+ na bo bazamenya ko izina ryanjye ari Yehova.”+

  • Yeremiya 32:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 wowe wakoreye ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Egiputa kugeza n’uyu munsi, ukabikorera muri Isirayeli no mu bandi bantu+ kugira ngo wiheshe izina rikomeye nk’uko bimeze ubu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze