Intangiriro 20:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ariko noneho, uwo mugabo umusubize umugore we kuko ari umuhanuzi.+ Na we azinginga agusabira,+ ukomeze kubaho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko no gupfa uzapfa, ugapfana n’abawe bose.”+ Kuva 10:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 None ndabinginze mumbabarire+ icyaha cyanjye iyi ncuro imwe gusa, maze munyingingire+ Yehova Imana yanyu kugira ngo ankize iki cyago kimereye nabi.” Kubara 21:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Amaherezo abantu basanga Mose baramubwira bati “twakoze icyaha+ kuko twitotombeye Yehova nawe tukakwitotombera. Twingingire Yehova adukize izi nzoka.”+ Mose abasabira imbabazi.+ 1 Abami 13:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Umwami abwira uwo muntu w’Imana y’ukuri ati “ndakwinginze, nyingingira Yehova Imana yawe, unsabire kugira ngo ukuboko kwanjye gukire.”+ Uwo muntu w’Imana y’ukuri yinginga+ Yehova, ukuboko k’umwami kurakira, gusubira uko kwari kumeze mbere.+ Ibyakozwe 8:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Simoni aramusubiza ati “nimunyingingire+ Yehova kugira ngo hatagira ikintu na kimwe mu byo muvuze kimbaho.”
7 Ariko noneho, uwo mugabo umusubize umugore we kuko ari umuhanuzi.+ Na we azinginga agusabira,+ ukomeze kubaho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko no gupfa uzapfa, ugapfana n’abawe bose.”+
17 None ndabinginze mumbabarire+ icyaha cyanjye iyi ncuro imwe gusa, maze munyingingire+ Yehova Imana yanyu kugira ngo ankize iki cyago kimereye nabi.”
7 Amaherezo abantu basanga Mose baramubwira bati “twakoze icyaha+ kuko twitotombeye Yehova nawe tukakwitotombera. Twingingire Yehova adukize izi nzoka.”+ Mose abasabira imbabazi.+
6 Umwami abwira uwo muntu w’Imana y’ukuri ati “ndakwinginze, nyingingira Yehova Imana yawe, unsabire kugira ngo ukuboko kwanjye gukire.”+ Uwo muntu w’Imana y’ukuri yinginga+ Yehova, ukuboko k’umwami kurakira, gusubira uko kwari kumeze mbere.+
24 Simoni aramusubiza ati “nimunyingingire+ Yehova kugira ngo hatagira ikintu na kimwe mu byo muvuze kimbaho.”