ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 9:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Ariko niwanga ndaguteza ibyago byanjye byose mbiteze n’abagaragu bawe n’abantu bawe, kugira ngo umenye ko mu isi yose nta wuhwanye nanjye.+

  • Kuva 15:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?+

      Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?+

      Ni wowe ukwiriye gutinywa+ no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza,+ wowe ukora ibitangaza.+

  • 2 Samweli 7:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Mwami w’Ikirenga Yehova, ni yo mpamvu ukomeye rwose,+ kuko nta wundi uhwanye nawe,+ kandi mu mana zose twumvise, nta yindi Mana ibaho itari wowe.+

  • Zab. 83:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Kugira ngo abantu bamenye+ ko wowe witwa Yehova,+

      Ari wowe wenyine Usumbabyose+ mu isi yose.+

  • Zab. 86:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  8 Yehova, mu mana zose nta n’imwe ihwanye nawe,+

      Kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe.+

  • Yesaya 46:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Mwibuke ibya mbere byabaye mu bihe bya kera,+ mwibuke ko ari jye Mana nyamana+ kandi ko nta yindi Mana+ cyangwa undi duhwanye.+

  • Yeremiya 10:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Yehova, nta wuhwanye nawe mu buryo ubwo ari bwo bwose.+ Urakomeye, n’izina ryawe rirakomeye kandi rifite ububasha.+

  • Abaroma 9:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ibyanditswe bivuga ibya Farawo ngo “iyi ni yo mpamvu yatumye nkureka ngo ugumeho, ni ukugira ngo ngaragaze imbaraga zanjye binyuze kuri wowe, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe mu isi yose.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze