Abalewi 27:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 “‘Ntihakagire umuntu wereza Yehova uburiza bwo mu matungo,+ kuko uburiza busanzwe ari ubwe. Cyaba ikimasa cyangwa intama, ni ibya Yehova.+ Kubara 3:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 kuko imfura zose ari izanjye.+ Igihe nicaga uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa,+ niyereje uburiza bwose bwo mu Bisirayeli, mu bantu no mu matungo.+ Buzaba ubwanjye. Ndi Yehova.” Kubara 18:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 “Uburiza bwose+ Abisirayeli bazatura Yehova, bwaba ubwo mu bantu cyangwa ubwo mu matungo, buzaba ubwanyu. Ariko ugomba gucungura uburiza bwo mu bantu;+ ndetse n’uburiza bwo mu matungo ahumanye uzabucungure.+ Gutegeka kwa Kabiri 15:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 “Uburiza bwose bwo mu mashyo yawe no mu mikumbi yawe uzabwereze Yehova Imana yawe.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose ukoresha ikimasa cyawe cy’uburiza, cyangwa ngo ukemure ubwoya bw’uburiza bwo mu mukumbi wawe.+ Luka 2:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 nk’uko byanditswe mu mategeko ya Yehova ngo “umuhungu w’imfura wese azitwa uwera kuri Yehova,”+
26 “‘Ntihakagire umuntu wereza Yehova uburiza bwo mu matungo,+ kuko uburiza busanzwe ari ubwe. Cyaba ikimasa cyangwa intama, ni ibya Yehova.+
13 kuko imfura zose ari izanjye.+ Igihe nicaga uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa,+ niyereje uburiza bwose bwo mu Bisirayeli, mu bantu no mu matungo.+ Buzaba ubwanjye. Ndi Yehova.”
15 “Uburiza bwose+ Abisirayeli bazatura Yehova, bwaba ubwo mu bantu cyangwa ubwo mu matungo, buzaba ubwanyu. Ariko ugomba gucungura uburiza bwo mu bantu;+ ndetse n’uburiza bwo mu matungo ahumanye uzabucungure.+
19 “Uburiza bwose bwo mu mashyo yawe no mu mikumbi yawe uzabwereze Yehova Imana yawe.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose ukoresha ikimasa cyawe cy’uburiza, cyangwa ngo ukemure ubwoya bw’uburiza bwo mu mukumbi wawe.+