3 Ntukagire ikintu cyose gisembuwe urisha icyo gitambo mu gihe cy’iminsi irindwi.+ Ujye ukirisha imigati idasembuwe, ari wo mugati w’umubabaro, kuko wavuye mu gihugu cya Egiputa ikubagahu,+ kugira ngo mu gihe cyose cyo kubaho kwawe ujye wibuka umunsi waviriye mu gihugu cya Egiputa.+