Kubara 14:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Abantu bose babonye ikuzo ryanjye+ n’ibimenyetso+ nakoreye muri Egiputa no mu butayu, ariko bagakomeza kungerageza+ incuro cumi zose kandi ntibumvire ijwi ryanjye,+ Zab. 78:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Bagerageje Imana mu mitima yabo,+Bayisaba ibyokurya ubugingo bwabo bwifuzaga.+ Zab. 95:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Igihe ba sokuruza bangeragezaga;+Barangerageje, kandi nanone babonye ibyo nakoze.+ Zab. 106:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Bageze mu butayu bagira irari rishingiye ku bwikunde,+Bageragereza Imana mu butayu.+ Luka 4:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Yesu aramusubiza ati “byaravuzwe ngo ‘ntukagerageze Yehova Imana yawe.’”+ 1 Abakorinto 10:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Ntitukagerageze Yehova+ nk’uko bamwe bamugerageje,+ bakarimbuka bariwe n’inzoka.+ Abaheburayo 3:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 igihe bangeragezaga; nyamara bari barabonye imirimo yanjye+ mu gihe cy’imyaka mirongo ine.+
22 Abantu bose babonye ikuzo ryanjye+ n’ibimenyetso+ nakoreye muri Egiputa no mu butayu, ariko bagakomeza kungerageza+ incuro cumi zose kandi ntibumvire ijwi ryanjye,+