ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 “‘Ntimukiremere imana zitagira umumaro,+ kandi ntimugashinge ibishushanyo bibajwe+ cyangwa inkingi zera z’amabuye. Ntimugashyire mu gihugu cyanyu ibishushanyo bibajwe mu mabuye+ kugira ngo muyikubite imbere.+ Ndi Yehova Imana yanyu.

  • Gutegeka kwa Kabiri 4:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 kugira ngo mudakora ibibarimbuza+ maze mukarema igishushanyo kibajwe, ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, yaba iy’umugabo cyangwa iy’umugore,+

  • Gutegeka kwa Kabiri 5:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “‘Ntukiremere igishushanyo kibajwe+ cyangwa ishusho+ isa n’ikintu cyose kiri hejuru mu ijuru, cyangwa ikiri hasi ku isi, cyangwa ikiri mu mazi yo ku isi.

  • Yesaya 40:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 “Ariko se mwangereranya na nde ku buryo nahwana na we?” Ni ko Uwera abaza.+

  • Ibyakozwe 17:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 “Ubwo rero turi urubyaro rw’Imana,+ ntitugomba gutekereza ko Imana+ imeze nka zahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ko imeze nk’ikintu cyabajwe biturutse ku bugeni n’ubwenge bw’abantu.+

  • 1 Abakorinto 8:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+

  • Ibyahishuwe 9:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Ariko abantu basigaye batishwe n’ibyo byago ntibihannye ibikorwa byabo+ ngo bareke gusenga abadayimoni+ n’ibigirwamana bikozwe muri zahabu n’ifeza+ n’umuringa n’amabuye n’ibiti, bidashobora kureba cyangwa kumva cyangwa kugenda.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze