Intangiriro 39:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Nta wunduta muri uru rugo, kandi nta kintu na kimwe atampaye uretse wowe, kuko uri umugore we.+ None nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?”+ Gutegeka kwa Kabiri 5:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 “‘Ntugasambane.+ Imigani 6:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 Umuntu wese usambana n’umugore ntagira umutima;+ ubikora arimbuza ubugingo bwe.+ Matayo 5:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’+ Matayo 5:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Ariko jye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore+ kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana+ na we mu mutima we.+ Abaroma 13:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Amategeko agira ati “ntugasambane,+ ntukice,+ ntukibe,+ ntukifuze,”+ n’andi mategeko ayo ari yo yose, akubiye muri iri jambo rimwe ngo “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+ 1 Abakorinto 6:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Muhunge ubusambanyi.+ Ikindi cyaha cyose umuntu ashobora gukora, ntikiba kiri mu mubiri we, ariko usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite.+ Abaheburayo 13:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya,+ kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi.+
9 Nta wunduta muri uru rugo, kandi nta kintu na kimwe atampaye uretse wowe, kuko uri umugore we.+ None nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?”+
28 Ariko jye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore+ kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana+ na we mu mutima we.+
9 Amategeko agira ati “ntugasambane,+ ntukice,+ ntukibe,+ ntukifuze,”+ n’andi mategeko ayo ari yo yose, akubiye muri iri jambo rimwe ngo “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+
18 Muhunge ubusambanyi.+ Ikindi cyaha cyose umuntu ashobora gukora, ntikiba kiri mu mubiri we, ariko usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite.+
4 Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya,+ kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi.+