ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 18:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Baciraga abantu imanza igihe cyose byabaga ari ngombwa. Imanza zikomeye zose bazizaniraga Mose,+ ariko imanza zose zoroheje ni bo ubwabo bazicaga.

  • Gutegeka kwa Kabiri 16:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 “Uzishyirireho abacamanza+ n’abatware+ mu migi yose Yehova Imana yawe agiye kuguha nk’uko imiryango yanyu iri, kandi bajye bacira rubanda imanza zikiranuka.

  • Gutegeka kwa Kabiri 17:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “Nibakuzanira urubanza ukabona rugukomereye cyane,+ urubanza rurebana no kumena amaraso,+ urubanza rw’uvuga ko yarenganyijwe,+ cyangwa urubanza rwerekeranye n’urugomo, ibibazo byakuruye impaka+ mu mugi wanyu, uzahaguruke ujye ahantu Yehova Imana yawe azatoranya,+

  • Gutegeka kwa Kabiri 22:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Abakuru+ b’uwo mugi bazafate uwo mugabo bamuhane.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 19:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 abavandimwe banyu batuye mu migi yabo nibabazanira ikirego kirebana no kumena amaraso,+ cyangwa ikirebana n’amategeko,+ amabwiriza,+ amateka+ n’imanza,+ muzababurire kugira ngo badacumura kuri Yehova akabarakarira,+ mwe n’abavandimwe banyu. Uko ni ko muzabigenza kugira ngo mutagibwaho n’urubanza.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze