8 Abatware+ be na bo batanze impano z’ibitambo bitangwa ku bushake zihabwa rubanda,+ abatambyi n’Abalewi. Hilukiya,+ Zekariya na Yehiyeli bari abatware b’inzu y’Imana y’ukuri, bahaye abatambyi ibitambo bya pasika ibihumbi bibiri na magana atandatu, n’inka ibihumbi bitatu.