16 Azatange indishyi y’icyaha yakoze acumura ku hantu hera, kandi azongereho kimwe cya gatanu+ cy’agaciro kayo agihe umutambyi, kugira ngo umutambyi atambe ya ntama y’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha, bimubere impongano+ y’icyaha, bityo akibabarirwe.+