ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 22:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “Uzatambira ibitambo izindi mana zitari Yehova azarimburwe.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 7:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Ibishushanyo bibajwe by’imana zabo uzabitwike.+ Ntuzifuze ifeza na zahabu zibiriho+ cyangwa ngo uzijyanire,+ kuko zazakubera umutego.+ Ni ikintu Yehova Imana yawe yanga urunuka.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 7:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Ntuzazane mu nzu yawe ikintu Imana yawe yanga urunuka, kuko byatuma nawe uba uwo kurimburwa nka cyo. Kizakubere ikintu giteye ishozi kandi uzacyange urunuka,+ kuko ari icyo kurimburwa.+

  • Yosuwa 6:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Umugi ugomba kurimburwa;+ wo n’ibiwurimo ni ibya Yehova. Hazarokoka gusa ya ndaya Rahabu+ n’abari kumwe na we mu nzu bose, kuko yahishe intumwa twohereje.+

  • Yosuwa 7:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Abisirayeli bahemukiye Imana barenga ku itegeko yari yabahaye rirebana n’ibintu byagombaga kurimburwa, kuko Akani+ mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, yatwaye ibintu byagombaga kurimburwa.+ Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane.+

  • 1 Samweli 15:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 None genda wice Abamaleki+ ubarimburane+ n’ibyabo byose, ntuzabagirire impuhwe. Ahubwo uzice+ abagabo n’abagore, abana bato n’abonka,+ wice inka n’intama, n’ingamiya n’indogobe.’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze