18 Azatange igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha.+ Azazanire umutambyi imfizi y’intama itagira inenge akuye mu mukumbi hakurikijwe agaciro kayo. Umutambyi azamutangire impongano+ y’icyaha yakoze atabigambiriye, nubwo yaba atari azi ko yagikoze, bityo akibabarirwe.+