ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 17:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Umuntu wese uzarya itungo ryipfushije cyangwa iryatanyaguwe n’inyamaswa,+ yaba kavukire cyangwa umwimukira, azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba,+ maze abone guhumanuka.

  • Abalewi 22:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Nanone ntazarye itungo ryipfushije cyangwa iryatanyaguwe n’inyamaswa kugira ngo bitamuhumanya.+ Ndi Yehova.

  • Gutegeka kwa Kabiri 14:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 “Ntimukarye itungo ryipfushije.+ Ushobora kuriha umwimukira uri mu mugi wanyu akarirya cyangwa ukarigurisha umunyamahanga, kuko muri ubwoko bwera imbere ya Yehova Imana yanyu.

      “Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.+

  • Ezekiyeli 4:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Nuko ndavuga nti “ayii, Mwami w’Ikirenga Yehova! Dore ubugingo bwanjye ntibuhumanye,+ kandi kuva mu buto bwanjye kugeza ubu sinigeze ndya icyipfushije cyangwa itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa,+ kandi nta nyama y’igihumanye yigeze igera mu kanwa kanjye.”+

  • Ezekiyeli 44:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Abatambyi ntibakarye icyipfushije, kandi ntibakarye ibyatanyaguwe n’inyamaswa, byaba ibiguruka cyangwa amatungo.’+

  • Ibyakozwe 10:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Nuko haza ijwi riramubwira riti “Petero, haguruka ubage urye!”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze