22 Kandi mufate uduti twa hisopu+ mudukoze mu maraso ari mu ibesani, muyasige hejuru y’umuryango no ku nkomanizo zombi z’umuryango; kandi ntihagire n’umwe muri mwe usohoka mu nzu ye kugeza mu gitondo.
51 Azafate ishami ry’igiti cy’isederi, hisopu,+ ubudodo bw’umutuku na ya nyoni nzima, maze abivike mu maraso ya ya nyoni yiciwe hejuru y’amazi meza, ayaminjagire+ ku nzu incuro ndwi.+
18 Hanyuma umuntu udahumanye+ afate hisopu+ ayikoze muri ayo mazi, ayaminjagire ku ihema no ku bikoresho byose, no ku bantu bose bari baririmo, no ku muntu wakoze ku igufwa cyangwa uwakoze ku muntu wicishijwe inkota cyangwa ku murambo cyangwa uwakoze ku mva.