ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 53:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Twese twari twarayobye nk’intama;+ twari twarahindukiye buri wese anyura inzira ye. Nuko Yehova aba ari we ashyiraho ibyaha byacu.+

  • Mariko 10:45
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 45 Kuko n’Umwana w’umuntu ataje aje gukorerwa,+ ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu+ ya benshi.”+

  • Abaheburayo 2:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 ahubwo tubona Yesu, washyizwe hasi y’abamarayika ho gato,+ akambikwa ikamba ry’ikuzo+ n’icyubahiro kubera ko yapfuye,+ kugira ngo binyuze ku buntu butagereranywa bw’Imana asogongerere abantu bose urupfu.+

  • Abaheburayo 9:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ariko mu cyumba cya kabiri, umutambyi mukuru ni we wenyine winjiragamo incuro imwe mu mwaka,+ kandi ntiyahinjiraga adafite amaraso+ yo gutambira ibyaha bye+ n’ibyaha abantu bakoze bitewe n’ubujiji.+

  • Abaheburayo 9:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 ntiyinjiye afite amaraso+ y’ihene cyangwa ay’ibimasa by’imishishe, ahubwo yinjiye ahera rimwe na rizima afite amaraso ye bwite,+ nuko atubonera agakiza k’iteka.+

  • 1 Yohana 2:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Ni we gitambo+ cy’impongano+ y’ibyaha byacu,+ ariko si ibyaha byacu+ gusa, ahubwo nanone n’iby’isi yose.+

  • Ibyahishuwe 1:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 no kuri Yesu Kristo “Umuhamya Wizerwa,”+ “Imfura mu kuzuka mu bapfuye”+ akaba n’“Umutware utwara abami bo mu isi.”+

      We udukunda+ kandi watubohoye akatuvana mu byaha byacu akoresheje amaraso ye bwite,+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze