Kuva 30:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Igihe bagiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro cyangwa bagiye ku gicaniro gutambira Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro,+ bajye bakaraba kugira ngo badapfa. Abaheburayo 9:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Iryo hema ryashushanyaga+ iby’igihe cyagenwe ubu cyasohoye,+ kandi kugeza ubu amaturo n’ibitambo biratangwa.+ Icyakora, ibyo ntibishobora gutuma umuntu ukora umurimo wera agira umutimanama+ ukeye kandi utunganye rwose,+ Abaheburayo 10:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 nimucyo twegere Imana dufite imitima itaryarya n’icyizere kidashidikanywaho duheshwa no kwizera, imitima yacu iminjagiweho, ikezwaho umutimanama mubi,+ n’imibiri yacu yuhagijwe amazi atanduye.+
20 Igihe bagiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro cyangwa bagiye ku gicaniro gutambira Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro,+ bajye bakaraba kugira ngo badapfa.
9 Iryo hema ryashushanyaga+ iby’igihe cyagenwe ubu cyasohoye,+ kandi kugeza ubu amaturo n’ibitambo biratangwa.+ Icyakora, ibyo ntibishobora gutuma umuntu ukora umurimo wera agira umutimanama+ ukeye kandi utunganye rwose,+
22 nimucyo twegere Imana dufite imitima itaryarya n’icyizere kidashidikanywaho duheshwa no kwizera, imitima yacu iminjagiweho, ikezwaho umutimanama mubi,+ n’imibiri yacu yuhagijwe amazi atanduye.+