Abalewi 20:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 “‘Umugabo naryamana na mushiki we, yaba umukobwa wa se cyangwa umukobwa wa nyina, maze bakarebana ubwambure, bizaba bikojeje isoni.+ Bazicirwe imbere y’ubwoko bwabo. Uwo mugabo azaba yambitse ubusa mushiki we. Azaryozwe icyaha cye. Gutegeka kwa Kabiri 27:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 “‘Havumwe umuntu wese uryamana na mushiki we, yaba umukobwa wa se cyangwa umukobwa wa nyina.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’) 2 Samweli 13:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Icyakora Tamari aramubwira ati “oya musaza wanjye! Winkoza isoni.+ Ibyo nta ho byabaye muri Isirayeli.+ Wikora ayo mahano!+ Ezekiyeli 22:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Umugabo yakoranye ibintu byangwa urunuka n’umugore wa mugenzi we,+ kandi umugabo yahumanyishije umukazana we ibikorwa by’ubwiyandarike.+ Umugabo yakoreje isoni mushiki we, umukobwa wa se, muri wowe.+
17 “‘Umugabo naryamana na mushiki we, yaba umukobwa wa se cyangwa umukobwa wa nyina, maze bakarebana ubwambure, bizaba bikojeje isoni.+ Bazicirwe imbere y’ubwoko bwabo. Uwo mugabo azaba yambitse ubusa mushiki we. Azaryozwe icyaha cye.
22 “‘Havumwe umuntu wese uryamana na mushiki we, yaba umukobwa wa se cyangwa umukobwa wa nyina.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
12 Icyakora Tamari aramubwira ati “oya musaza wanjye! Winkoza isoni.+ Ibyo nta ho byabaye muri Isirayeli.+ Wikora ayo mahano!+
11 Umugabo yakoranye ibintu byangwa urunuka n’umugore wa mugenzi we,+ kandi umugabo yahumanyishije umukazana we ibikorwa by’ubwiyandarike.+ Umugabo yakoreje isoni mushiki we, umukobwa wa se, muri wowe.+