Abalewi 20:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Umuntu nasambana n’umugore w’uwo bava inda imwe, icyo kizaba ari ikintu giteye ishozi.+ Azaba yambitse ubusa uwo bava inda imwe. Bazicwe, bapfe batabyaye. Gutegeka kwa Kabiri 25:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 “Niba abavandimwe babana, umwe muri bo agapfa atabyaye umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashakwe n’umugabo utari uwo muri uwo muryango. Umugabo wabo azamusange amugire umugore we, amucikure.+ Mariko 6:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Herode ubwe yari yaratumye abantu bafata Yohana baramuboha bamushyira mu nzu y’imbohe, bitewe na Herodiya wari umugore w’umuvandimwe we Filipo, kuko Herode yari yaramucyuye.+ Mariko 12:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye ko niba umuvandimwe w’umuntu apfuye agasiga umugore, ariko nta mwana asize, umuvandimwe we+ agomba gucyura uwo mugore kugira ngo amubyareho abana, bityo acikure umuvandimwe we.+
21 Umuntu nasambana n’umugore w’uwo bava inda imwe, icyo kizaba ari ikintu giteye ishozi.+ Azaba yambitse ubusa uwo bava inda imwe. Bazicwe, bapfe batabyaye.
5 “Niba abavandimwe babana, umwe muri bo agapfa atabyaye umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashakwe n’umugabo utari uwo muri uwo muryango. Umugabo wabo azamusange amugire umugore we, amucikure.+
17 Herode ubwe yari yaratumye abantu bafata Yohana baramuboha bamushyira mu nzu y’imbohe, bitewe na Herodiya wari umugore w’umuvandimwe we Filipo, kuko Herode yari yaramucyuye.+
19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye ko niba umuvandimwe w’umuntu apfuye agasiga umugore, ariko nta mwana asize, umuvandimwe we+ agomba gucyura uwo mugore kugira ngo amubyareho abana, bityo acikure umuvandimwe we.+