9 Ariko nihagira umuntu umupfira iruhande+ mu buryo butunguranye, akihumanya kandi ikimenyetso cy’uko ari Umunaziri kikiri ku mutwe we, aziyogosheshe+ ku munsi wo guhumanuka kwe; aziyogosheshe ku munsi wa karindwi.
6 Ariko hari abagabo bari bahumanyijwe no gukora ku ntumbi y’umuntu,+ ku buryo batashoboye gutegura igitambo cya pasika kuri uwo munsi. Nuko uwo munsi bajya kureba Mose na Aroni.+