Kubara 13:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Nuko basanga Mose na Aroni n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose i Kadeshi+ mu butayu bwa Parani. Bababwira iby’urugendo rwabo, babereka n’imbuto zo muri icyo gihugu. Kubara 20:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Iteraniro ryose ry’Abisirayeli riva i Kadeshi+ rigera ku musozi wa Hori.+ Gutegeka kwa Kabiri 1:46 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 46 Nuko mumara iminsi myinshi i Kadeshi.+ Gutegeka kwa Kabiri 2:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Urugendo rwo kuva i Kadeshi-Baruneya kugeza aho twambukiye ikibaya cya Zeredi rwamaze imyaka mirongo itatu n’umunani, kugeza aho abantu bose bashoboraga kujya ku rugamba icyo gihe bapfiriye bagashira mu nkambi, nk’uko Yehova yari yarabarahiye.+ Abacamanza 11:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa banyuze inzira yo mu butayu bagera ku Nyanja Itukura,+ baza kugera i Kadeshi.+
26 Nuko basanga Mose na Aroni n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose i Kadeshi+ mu butayu bwa Parani. Bababwira iby’urugendo rwabo, babereka n’imbuto zo muri icyo gihugu.
14 Urugendo rwo kuva i Kadeshi-Baruneya kugeza aho twambukiye ikibaya cya Zeredi rwamaze imyaka mirongo itatu n’umunani, kugeza aho abantu bose bashoboraga kujya ku rugamba icyo gihe bapfiriye bagashira mu nkambi, nk’uko Yehova yari yarabarahiye.+
16 Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa banyuze inzira yo mu butayu bagera ku Nyanja Itukura,+ baza kugera i Kadeshi.+