Nehemiya 9:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Barashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru,+ bagize inyota ubaha amazi yo kunywa uyakuye mu rutare,+ maze urababwira ngo bagende+ bigarurire igihugu warahiye ko uzabaha, ukabirahira uzamuye ukuboko kwawe.+ Zab. 78:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Yasatuye ibitare mu butayu,+Kugira ngo ibahe amazi yo kunywa menshi nk’ay’imuhengeri.+ Zab. 105:41 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 41 Yafunguye urutare amazi atangira kududubiza,+Atemba nk’uruzi+ mu turere tutagira amazi. Zab. 114:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Yo ihindura urutare mo ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,+N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+ Yesaya 43:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n’imbuni,+ zizansingiza,+ kuko nzaba natanze amazi mu butayu n’imigezi ahantu h’umutarwe,+ kugira ngo ubwoko bwanjye natoranyije+ bunywe, Yesaya 48:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Igihe yabanyuzaga mu butayu+ ntibigeze bagira inyota.+ Yabavuburiye amazi mu rutare, asatura urutare kugira ngo amazi adudubize.”+
15 Barashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru,+ bagize inyota ubaha amazi yo kunywa uyakuye mu rutare,+ maze urababwira ngo bagende+ bigarurire igihugu warahiye ko uzabaha, ukabirahira uzamuye ukuboko kwawe.+
8 Yo ihindura urutare mo ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,+N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+
20 Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n’imbuni,+ zizansingiza,+ kuko nzaba natanze amazi mu butayu n’imigezi ahantu h’umutarwe,+ kugira ngo ubwoko bwanjye natoranyije+ bunywe,
21 Igihe yabanyuzaga mu butayu+ ntibigeze bagira inyota.+ Yabavuburiye amazi mu rutare, asatura urutare kugira ngo amazi adudubize.”+