18 Igihe banyuraga mu butayu, bagiye bakikiye igihugu cya Edomu+ n’icy’i Mowabu, ku buryo banyuze mu burasirazuba bw’igihugu cy’i Mowabu+ bagakambika mu karere ka Arunoni. Ntibigeze barenga imbibi z’i Mowabu+ kuko Arunoni yari urugabano rw’i Mowabu.+