27 Zamuka ujye mu mpinga y’umusozi wa Pisiga,+ wubure amaso witegereze iburengerazuba no mu majyaruguru, mu majyepfo n’iburasirazuba, uharebeshe amaso gusa kuko utazambuka iyi Yorodani.+
34Nuko Mose ava mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, azamuka umusozi wa Nebo+ agera mu mpinga ya Pisiga,+ ahateganye n’i Yeriko.+ Yehova amwereka igihugu cyose kuva i Gileyadi kugera i Dani,+