ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 6:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Bene Kora ni Asiri na Elukana na Abiyasafu.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Kora.+

  • Kubara 26:58
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 58 Iyi ni yo miryango y’Abalewi: umuryango w’Abalibuni,+ umuryango w’Abaheburoni,+ umuryango w’Abamahali,+ umuryango w’Abamushi+ n’umuryango w’Abakora.+

      Kohati+ yabyaye Amuramu.+

  • Zab. 42:Amagambo abanza-11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi. Masikili ya bene Kora.+

      42 Nk’uko imparakazi yifuza cyane imigezi y’amazi,

      Ni ko ubugingo bwanjye na bwo bukwifuza cyane Mana!+

       2 Koko rero, ubugingo bwanjye bufitiye Imana inyota,+ bufitiye Imana nzima+ inyota.

      Nzaza ryari ngo mboneke imbere y’Imana?+

       3 Amarira yanjye ni yo yabaye ibyokurya byanjye ku manywa na nijoro.+

      Umunsi wose baba bambaza bati “Imana yawe iri he?”+

       4 Ibi nzajya mbyibuka maze ubugingo bwanjye bushegeshwe n’ibyiyumvo biniganiramo.+

      Najyaga njyana n’imbaga y’abantu,

      Nkagenda buhoro buhoro mbarangaje imbere, tukajya mu nzu y’Imana+

      Turangurura ijwi ry’ibyishimo no gushimira Imana,+

      Ijwi ry’imbaga y’abantu bari mu birori.+

       5 Bugingo bwanjye, ni iki gitumye wiheba,+

      Kandi ni iki gitumye umbuza amahwemo?+

      Tegereza Imana.+

      Nzongera nyisingize kuko ari yo impa agakiza gakomeye.+

       6 Mana yanjye, ubugingo bwanjye burihebye.+

      Ni yo mpamvu nkwibuka,+

      Ndi mu gihugu cya Yorodani no mu mpinga za Herumoni,+

      Nkakwibuka ndi kuri wa musozi muto.+

       7 Imuhengeri hahamagara imuhengeri handi

      Iyo humvise amazi yawe adudubiza.

      Imivumba yawe n’imiraba yawe yose+

      Yarandengeye.+

       8 Ku manywa Yehova azategeka ineza ye yuje urukundo inzeho,+

      Kandi nijoro nzaririmba indirimbo ye;+

      Nzasenga Imana y’ubuzima bwanjye.+

       9 Nzabwira Imana yo gitare cyanjye+ nti

      “Kuki wanyibagiwe?+

      Kuki ngenda mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?”+

      10 Abandwanya barantutse cyane+ ku buryo numva amagufwa yanjye ameze nk’ajanjaguritse.

      Umunsi wose baba bambaza bati “Imana yawe iri he?”+

      11 Bugingo bwanjye, ni iki gitumye wiheba,+

      Kandi ni iki gitumye umbuza amahwemo?+

      Tegereza Imana.+

      Nzongera nyisingize kuko ari Imana yanjye impa agakiza gakomeye.+

  • Zab. 45:Amagambo abanza-17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware

      w’abaririmbyi b’Amarebe.

      Zaburi ya bene Kora. Masikili.

      Indirimbo yahimbiwe

      abagore bakundwa.

      45 Umutima wanjye wasabwe n’ibyishimo bitewe n’ikintu cyiza.+

      Ndavuga nti “indirimbo yanjye nayihimbiye umwami.”+

      Ururimi rwanjye rube nk’ikaramu+ y’umwandukuzi w’umuhanga.+

       2 Uri mwiza cyane kuruta abana b’abantu.+

      Mu kanwa kawe haturukamo amagambo meza cyane.+

      Ni cyo cyatumye Imana iguha umugisha iteka ryose.+

       3 Kenyera inkota yawe+ ku itako wa munyambaraga we,+

      Ukenyere icyubahiro cyawe n’ubwiza bwawe buhebuje.+

       4 Kenyera ubwiza bwawe buhebuje ukomeze uneshe;+

      Urira ifarashi urwanirire ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka,+

      Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzakwigisha gukora ibintu biteye ubwoba.+

       5 Imyambi yawe iratyaye; abantu bo mu mahanga bakomeza kugwa imbere yawe.+

      Izahinguranya umutima w’abanzi b’umwami.+

       6 Imana ni yo ntebe y’ubwami bwawe kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose;+

      Inkoni y’ubwami bwawe ni inkoni yo gukiranuka.+

       7 Wakunze gukiranuka+ wanga ubwicamategeko.+

      Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe,+ igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima+ kurusha bagenzi bawe.+

       8 Imyambaro yawe yose ihumura ishangi n’umusagavu na kesiya;+

      Umuzika w’inanga uturuka mu ngoro y’akataraboneka itatswe amahembe y’inzovu,+ watumye wishima.

       9 Abakobwa+ b’abami ni bamwe mu bagore bawe b’agaciro kenshi.

      Umwamikazi+ ari iburyo bwawe arimbishijwe zahabu yo muri Ofiri.+

      10 Umva wa mukobwa we, urebe kandi utege amatwi;

      Wibagirwe ubwoko bwawe n’inzu ya so.+

      11 Umwami azifuza ubwiza bwawe,+

      Kuko ari umutware wawe;+

      Nuko rero, umwunamire.+

      12 Umukobwa w’i Tiro na we azazana impano,+

      Abatunzi bo mu mahanga bazakugusha neza.+

      13 Umukobwa w’umwami ari mu nzu, afite ubwiza buhebuje.+

      Imyenda ye itatswe zahabu.

      14 Bazamushyira umwami yambaye imyenda iboshye.+

      Bagenzi be b’abari bazazanwa aho uri bamushagaye.+

      15 Bazaza bishimye banezerewe,

      Binjire mu ngoro y’umwami.

      16 Mu cyimbo cya ba sokuruza+ hazaba abahungu bawe,+

      Ni bo uzagira abatware mu isi yose.+

      17 Abo mu bihe bizaza bose nzababwira izina ryawe.+

      Ni yo mpamvu abantu bo mu mahanga bazagusingiza kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze