Kubara 18:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Kimwe cya cumi cy’ibyo Abisirayeli bazatura Yehova nagihaye Abalewi ho umurage, ni yo mpamvu nababwiye nti ‘ntibazahabwe umurage+ mu Bisirayeli.’” Gutegeka kwa Kabiri 10:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Ni yo mpamvu Lewi atahawe umugabane n’umurage+ mu bavandimwe be. Yehova ni we murage we nk’uko Yehova Imana yawe yabimubwiye.+ Gutegeka kwa Kabiri 14:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Ntuzirengagize Umulewi uri mu mugi wanyu,+ kuko nta mugabane cyangwa umurage yahawe muri mwe.+ Yosuwa 14:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Mose yari yarahaye gakondo indi miryango ibiri n’igice hakurya ya Yorodani,+ ariko Abalewi bo ntiyabahaye umurage mu bandi Bisirayeli.+
24 Kimwe cya cumi cy’ibyo Abisirayeli bazatura Yehova nagihaye Abalewi ho umurage, ni yo mpamvu nababwiye nti ‘ntibazahabwe umurage+ mu Bisirayeli.’”
9 Ni yo mpamvu Lewi atahawe umugabane n’umurage+ mu bavandimwe be. Yehova ni we murage we nk’uko Yehova Imana yawe yabimubwiye.+
3 Mose yari yarahaye gakondo indi miryango ibiri n’igice hakurya ya Yorodani,+ ariko Abalewi bo ntiyabahaye umurage mu bandi Bisirayeli.+