4 None Yehova Imana yanyu yahaye abavandimwe banyu amahoro, nk’uko yari yarabibasezeranyije.+ Ngaho nimugende musubire mu mahema yanyu, mu gihugu mwahawe ho gakondo, icyo Mose umugaragu wa Yehova yabahaye hakurya ya Yorodani.+
9 Nuko Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase basiga abandi Bisirayeli i Shilo mu gihugu cy’i Kanani, basubira i Gileyadi+ mu gihugu bari barahawe ho gakondo, igihugu bari baratujwemo bitegetswe na Yehova, abinyujije kuri Mose.+