4 Kuva ku butayu no kuri Libani iyi kugeza ku ruzi runini, ari rwo ruzi rwa Ufurate, ni ukuvuga igihugu cyose cy’Abaheti+ kugeza ku Nyanja Nini* ahagana iburasirazuba, hose hazaba ahanyu.+
14Iyo ni yo gakondo Abisirayeli bahawe mu gihugu cy’i Kanani,+ iyo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni n’abatware b’imiryango ya Isirayeli babahaye ho umurage.+