Intangiriro 49:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Uburakari bwabo buvumwe+ kuko bwari bwuzuye ubugome,+ n’umujinya wabo uvumwe kuko wari ukabije.+ Nzabaha imigabane mu ba Yakobo kandi nzabatatanyiriza muri Isirayeli.+ Abalewi 25:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 “‘Ku birebana n’imigi y’Abalewi, bazahorane uburenganzira bwo gucungura amazu yo mu migi yabo,+ kugeza ibihe bitarondoreka.+ Gutegeka kwa Kabiri 18:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 “Abatambyi, Abalewi, ni ukuvuga umuryango wose wa Lewi, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli.+ Bajye barya ibitambo bikongorwa n’umuriro biturwa Yehova, ndetse barye n’umugabane we.+ Yosuwa 14:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Bene Yozefu bari barabaye imiryango ibiri,+ uwa Manase+ n’uwa Efurayimu.+ Nta mugabane Abalewi bahawe muri icyo gihugu, uretse imigi+ yo guturamo n’inzuri z’amashyo yabo n’imikumbi yabo.+ Yosuwa 21:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 bababwirira i Shilo+ mu gihugu cy’i Kanani bati “Yehova yategetse binyuze kuri Mose ko duhabwa imigi yo guturamo n’amasambu ayikikije yo kororeramo amatungo yacu.”+
7 Uburakari bwabo buvumwe+ kuko bwari bwuzuye ubugome,+ n’umujinya wabo uvumwe kuko wari ukabije.+ Nzabaha imigabane mu ba Yakobo kandi nzabatatanyiriza muri Isirayeli.+
32 “‘Ku birebana n’imigi y’Abalewi, bazahorane uburenganzira bwo gucungura amazu yo mu migi yabo,+ kugeza ibihe bitarondoreka.+
18 “Abatambyi, Abalewi, ni ukuvuga umuryango wose wa Lewi, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli.+ Bajye barya ibitambo bikongorwa n’umuriro biturwa Yehova, ndetse barye n’umugabane we.+
4 Bene Yozefu bari barabaye imiryango ibiri,+ uwa Manase+ n’uwa Efurayimu.+ Nta mugabane Abalewi bahawe muri icyo gihugu, uretse imigi+ yo guturamo n’inzuri z’amashyo yabo n’imikumbi yabo.+
2 bababwirira i Shilo+ mu gihugu cy’i Kanani bati “Yehova yategetse binyuze kuri Mose ko duhabwa imigi yo guturamo n’amasambu ayikikije yo kororeramo amatungo yacu.”+